Yabarijwe Batisimu :

Umusaza wigiraga batisimu yagiye kubazwa ngo padiri arebe ko yumvise inyigisho.

Padiri ati "ese Nyina wa Yezu yitwa nde?"

Umusaza ati "ariko se mwana wa, ndaba ntazi nyoko uri Umunyarwanda mwene wacu nkamenya nyina wa Yezu w'Umuzungu?" Padiri ntiyacika intege ati "ese Yezu azagaruka?"

Umusaza ati "padi, niba ibyo watubwiye bamukoreye ari byo, agarutse yaba ashaka kwiyahura".

Umusaza akomeza gusubiza atyo, padir ati "ariko nk'ubu ahantu heza wumva wagera ukanezerwa ni hehe?"

Undi ati "padi uwanshyira mu kabindi cyuzuye ubuki, nareba hasi ngasoma, nareba hejuru ngasoma, nahindukira ngasoma, rwose nanezerwa".

Padiri wari witeze yuko avuga ko yajya mu ijuru, aba arumiwe, ati "ariko se ubundi wowe n'umuryango wawe turamutse tubemereye batisimu mwazitwa ba nde?"

Undi "jyewe nzitwa Yozinyama, umugore Bikira Mariya, umwana yitwe Yezu."